-
Kuva 26:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Uzayimanike ku nkingi enye zibajwe mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya zisizeho zahabu. Izo nkingi uzazishyireho utwuma duhese ducuzwe muri zahabu. Zizabe zishinze ku bisate bine by’ifeza biciyemo imyobo.
-
-
Kuva 26:37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 Iyo rido uzayibarize inkingi eshanu mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, uzisige zahabu. Izo nkingi uzazishyireho utwuma duhese ducuze muri zahabu. Nanone uzazicurire ibisate bitanu by’umuringa biciyemo imyobo.
-
-
Kuva 36:37, 38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
37 Hanyuma aboha rido yo gukinga mu muryango w’ihema, ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze,+ bikorwa n’umuhanga wo kuboha. 38 Iyo rido ayibariza inkingi eshanu n’utwuma duhese twazo. Asiga zahabu ku mitwe y’izo nkingi no ku bifunga* byazo. Ibisate bitanu biciyemo imyobo yo kuzishingamo byo byari bicuzwe mu muringa.
-