-
Kubara 7:6-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nuko Mose yakira ayo magare n’ibimasa abiha Abalewi. 7 Aha Abagerushoni amagare abiri n’ibimasa bine akurikije umurimo bakora.+ 8 Abamerari abaha amagare ane n’ibimasa umunani akurikije umurimo bakora bayobowe na Itamari umuhungu w’umutambyi Aroni.+ 9 Icyakora Abakohati bo nta cyo yabahaye kuko bari bashinzwe umurimo w’ahera.+ Ibintu byera batwaraga, babitwaraga ku ntugu.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 15:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Icyo gihe ni bwo Dawidi yavuze ati: “Nta wundi muntu uzaheka Isanduku y’Imana y’ukuri, keretse Abalewi kuko ari bo Yehova yatoranyije ngo bajye baheka Isanduku ya Yehova kandi bamukorere igihe cyose.”+
-