-
Kubara 3:36, 37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Inshingano y’abakomoka kuri Merari yari iyo kwita ku makadire+ y’ihema, imitambiko yaryo,+ inkingi zaryo,+ ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo, ibikoresho byaryo byose+ n’indi mirimo yose ijyanirana na byo,+ 37 inkingi z’urugo, ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo,+ imambo* z’urugo n’imigozi y’ihema ryarwo.
-
-
Kubara 4:31-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Iyi ni yo nshingano yabo n’ibyo bazatwara+ kandi ni yo izaba imirimo yabo yose mu ihema ryo guhuriramo n’Imana: Bazatware amakadire+ y’ihema, imitambiko yaryo,+ inkingi zaryo,+ ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo,+ 32 inkingi+ zose z’urugo, ibisate byazo biciyemo imyobo,+ imambo* z’urugo,+ imigozi y’urugo, ibikoresho byarwo byose n’indi mirimo ijyaniranye na byo. Muzereke buri wese ibyo agomba gutwara. 33 Iyo ni yo mirimo yose izakorwa n’imiryango y’Abamerari+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kandi bazajya bayikora bayobowe na Itamari umuhungu w’umutambyi Aroni.”+
-