-
Kuva 29:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Iyo nyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera bizabe iby’Imana. Ni ituro rizunguzwa n’ituro ryakuwe kuri ya sekurume y’intama yatambiwe Aroni n’abahungu be igihe bashyirwaga ku murimo w’ubutambyi.+ 28 Abisirayeli bajye babiha Aroni n’abahungu be kuko uwo ari umugabane wera, kandi rizabe itegeko Abisirayeli bazubahiriza kugeza iteka ryose. Bizabe umugabane wera uzajya utangwa n’Abisirayeli.+ Ku bitambo byabo bisangirwa, bajye bavanaho uwo mugabane wera wa Yehova.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 18:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “Ibi ni byo abantu bagomba guha abatambyi: Umuntu wese utanze igitambo, cyaba ikimasa cyangwa intama, ajye aha umutambyi urushyi rw’ukuboko, urwasaya n’igifu.
-
-
1 Abakorinto 9:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Muzi neza ko abantu bakora imirimo yo mu rusengero barya ku byo abantu baba bazanye mu rusengero. Nanone abantu bakora umurimo wo ku gicaniro batwara ku byatambiwe ku gicaniro.+
-