-
Intangiriro 48:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Yozefu abonye ko papa we akomeje gushyira ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, ntibyamushimisha maze ashaka gufata ukuboko kwa papa we ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku mutwe wa Manase. 18 Nuko Yozefu aramubwira ati: “Papa wibigenza utyo, kuko uyu ari we mwana w’imfura.+ Shyira ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe we.” 19 Ariko papa we akomeza kubyanga aravuga ati: “Ndabizi mwana wa, ndabizi. Na we azakomokwaho n’abantu benshi kandi bazagira imbaraga. Ariko murumuna we azakomera amurute+ kandi abazamukomokaho bazaba benshi bakwire mu bihugu byinshi.”+
-