-
Kubara 10:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa kabiri+ mu mwaka wa kabiri, cya gicu kiva ku ihema ririmo isanduku+ irimo Amategeko Icumi.* 12 Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi bakurikije gahunda bahawe.+ Cya gicu kiragenda gihagarara mu butayu bwa Parani.+ 13 Iyo ni yo nshuro ya mbere bahagurutse bakagenda bakurikije gahunda Yehova yari yarabahaye binyuze kuri Mose.+
-