4 “Muzashake abagabo bo kubafasha, buri muryango uzabe uhagarariwe n’umuntu umwe, kandi azabe ari umukuru w’umuryango wa ba sekuruza.+5 Aya ni yo mazina y’abazafatanya namwe: Uwo mu muryango wa Rubeni ni Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri.
10 “Abazajya bashinga amahema mu majyepfo ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Rubeni,+ hakurikijwe amatsinda barimo. Umukuru w’abakomoka kuri Rubeni ni Elisuri+ umuhungu wa Shedewuri.