-
Kubara 8:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 “Iri ni ryo tegeko rigenga Abalewi: Ufite kuva ku myaka 25 kujyana hejuru, azajye ajya mu itsinda ry’abakorera imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.
-
-
Kubara 18:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Uzazane abavandimwe bawe bo mu muryango wa Lewi, ari wo muryango ukomokamo, kugira ngo bagufashe wowe+ n’abahungu bawe, mu mirimo mukorera imbere y’ihema ririmo isanduku irimo Amategeko.*+ 3 Bazajya bakora imirimo ubahaye, bakore n’imirimo bashinzwe kugukorera mu ihema hose.+ Icyakora ntibazegere ibikoresho by’ahera n’igicaniro kugira ngo badapfa, namwe mugapfa.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 23:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Nanone bari bashinzwe imirimo irebana n’ihema ryo guhuriramo n’Imana n’ahantu hera kandi bafashaga abavandimwe babo, ni ukuvuga abahungu ba Aroni, mu mirimo bakoreraga mu nzu ya Yehova.
-