-
Kubara 3:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Inshingano y’abakomoka kuri Gerushoni+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana yari iyo kwita ku ihema ubwaryo,+ ku myenda yaryo, ibyo kuritwikira,+ rido+ yo gukinga mu muryango waryo, 26 imyenda+ y’urugo, umwenda wo gukinga+ mu irembo ry’urugo rwari rukikije ihema n’igicaniro, imigozi y’ihema n’indi mirimo yose ijyanirana na byo.
-
-
Kubara 3:36, 37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Inshingano y’abakomoka kuri Merari yari iyo kwita ku makadire+ y’ihema, imitambiko yaryo,+ inkingi zaryo,+ ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo, ibikoresho byaryo byose+ n’indi mirimo yose ijyanirana na byo,+ 37 inkingi z’urugo, ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo,+ imambo* z’urugo n’imigozi y’ihema ryarwo.
-