-
Kuva 17:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko Mose abwira Yosuwa+ ati: “Dutoranyirize abagabo ujyane na bo kurwanya Abamaleki. Ejo nzahagarara hejuru ku musozi, mfashe mu ntoki inkoni y’Imana y’ukuri.”
-
-
Kubara 27:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Yehova abwira Mose ati: “Ufate Yosuwa umuhungu wa Nuni, umugabo ushoboye iyo nshingano, umurambikeho ibiganza,+ 19 umuhagarike imbere y’umutambyi Eleyazari n’imbere y’Abisirayeli bose, maze umushyireho abe umuyobozi wabo.+ 20 Kandi uzamuhe ku bubasha* bwawe,+ kugira ngo Abisirayeli bose bajye bamwumvira.+
-