-
Kuva 4:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko Yehova arakarira Mose cyane aramubwira ati: “None se Aroni+ w’Umulewi si umuvandimwe wawe? Nzi ko azi kuvuga neza. Kandi dore ari mu nzira aje kukureba. Nakubona arishima.+ 15 Muzaganire umubwire ibyo agomba kuvuga.+ Nzabafasha igihe muzaba muvuga+ kandi nzabigisha ibyo mugomba gukora. 16 Igihe uzaba ugiye kuvugana n’abantu ni we uzajya uvuga. Azakubera umuvugizi kandi azajya abona ko uhagarariye Imana.*+
-
-
Kuva 4:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Nuko Aroni ababwira amagambo yose Yehova yabwiye Mose kandi Mose akora bya bitangaza+ abantu babireba.
-
-
Kuva 15:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nuko umuhanuzikazi Miriyamu, mushiki wa Aroni, afata ishako* maze abagore bose basohokana na we bafite amashako babyina.
-
-
Mika 6:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
Nohereje Mose, Aroni na Miriyamu, kugira ngo babayobore.+
-