ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 14:30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Ntimuzinjira mu gihugu narahiye ko nzabatuzamo,+ keretse Kalebu umuhungu wa Yefune na Yosuwa umuhungu wa Nuni.+

  • Kubara 26:65
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 65 kuko Yehova yari yaravuze ngo: “Bazapfira mu butayu.”+ Ni yo mpamvu nta n’umwe muri bo wari ukiriho, uretse Kalebu umuhungu wa Yefune na Yosuwa umuhungu wa Nuni.+

  • Kubara 32:11, 12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 ‘abavuye muri Egiputa bafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru, ntibazajya mu gihugu+ narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo,+ kuko batanyumviye n’umutima wabo wose. 12 Abazakijyamo ni Kalebu+ umuhungu wa Yefune w’Umukenazi na Yosuwa+ umuhungu wa Nuni, kuko bo bumviye Yehova n’umutima wabo wose.’+

  • Gutegeka kwa Kabiri 1:35, 36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 35 ‘nta n’umwe muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha ba sogokuruza banyu,+ 36 keretse Kalebu umuhungu wa Yefune. We n’abana be nzabaha igihugu yagiye kuneka, kubera ko yumviye Yehova n’umutima we wose.*+

  • Yosuwa 14:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Nuko abagabo bo mu muryango wa Yuda bajya kureba Yosuwa i Gilugali.+ Nuko Kalebu+ umuhungu wa Yefune w’Umukenazi aramubwira ati: “Uzi neza ibyo Yehova yatuvuzeho+ njye nawe, igihe twari turi i Kadeshi-baruneya,+ abwira Mose umuntu w’Imana y’ukuri.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze