-
Kubara 32:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 ‘abavuye muri Egiputa bafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru, ntibazajya mu gihugu+ narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo,+ kuko batanyumviye n’umutima wabo wose. 12 Abazakijyamo ni Kalebu+ umuhungu wa Yefune w’Umukenazi na Yosuwa+ umuhungu wa Nuni, kuko bo bumviye Yehova n’umutima wabo wose.’+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 1:34-38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 “Muri icyo gihe cyose Yehova yumvaga amagambo muvuga. Yararakaye cyane, ararahira ati:+ 35 ‘nta n’umwe muri aba bantu babi b’iki gihe uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha ba sogokuruza banyu,+ 36 keretse Kalebu umuhungu wa Yefune. We n’abana be nzabaha igihugu yagiye kuneka, kubera ko yumviye Yehova n’umutima we wose.*+ 37 (Nanjye Yehova yarandakariye bitewe namwe, aravuga ati: ‘Nawe ntuzakijyamo.+ 38 Umugaragu wawe+ Yosuwa, ari we muhungu wa Nuni, ni we uzakijyamo.’+ Mukomeze*+ kuko ari we uzatuma Isirayeli ihabwa icyo gihugu.)
-