-
Kubara 14:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Babwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “njyewe ubwanjye ndahiye mu izina ryanjye. Nta kabuza nzabakorera ibyo mwavuze!+
-
-
Kubara 14:35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 “‘“Njyewe Yehova ndabivuze. Uku ni ko nzagenza aba bantu babi bose bateraniye kundwanya: Bazapfira muri ubu butayu kandi ni ho bazashirira.+
-
-
Kubara 32:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko uwo munsi Yehova arabarakarira cyane, ararahira ati:+ 11 ‘abavuye muri Egiputa bafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru, ntibazajya mu gihugu+ narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo,+ kuko batanyumviye n’umutima wabo wose. 12 Abazakijyamo ni Kalebu+ umuhungu wa Yefune w’Umukenazi na Yosuwa+ umuhungu wa Nuni, kuko bo bumviye Yehova n’umutima wabo wose.’+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 2:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Urugendo rwo kuva i Kadeshi-baruneya kugeza aho twambukiye Ikibaya cya Zeredi rwamaze imyaka 38, kugeza ubwo abantu bose bashoboraga kujya ku rugamba muri icyo gihe bapfiriye bagashira mu nkambi, nk’uko Yehova yari yarabirahiriye.+
-
-
Abaheburayo 3:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ni cyo cyatumye ndahira mfite uburakari nti: ‘ntibazaruhuka nk’uko nanjye naruhutse.’”+
-