ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Abisirayeli bamara imyaka 38 bazerera mu butayu (1-23)

      • Abisirayeli batsinda Sihoni umwami w’i Heshiboni (24-37)

Gutegeka kwa Kabiri 2:1

Impuzamirongo

  • +Kub 14:25

Gutegeka kwa Kabiri 2:4

Impuzamirongo

  • +Kub 20:14; Gut 23:7
  • +Int 27:39, 40; 36:8, 9
  • +Kuva 15:15; 23:27

Gutegeka kwa Kabiri 2:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ntimuzabashotore.”

Impuzamirongo

  • +Gut 32:8; Yos 24:4; Ibk 17:26

Gutegeka kwa Kabiri 2:6

Impuzamirongo

  • +Kub 20:18, 19

Gutegeka kwa Kabiri 2:7

Impuzamirongo

  • +Gut 29:5; Neh 9:21; Zb 23:1; 34:9, 10

Gutegeka kwa Kabiri 2:8

Impuzamirongo

  • +Kub 20:20, 21
  • +2Ng 8:17
  • +Kub 21:13; Abc 11:17, 18; 2Ng 20:10

Gutegeka kwa Kabiri 2:9

Impuzamirongo

  • +Int 19:36, 37

Gutegeka kwa Kabiri 2:10

Impuzamirongo

  • +Int 14:5

Gutegeka kwa Kabiri 2:11

Impuzamirongo

  • +Gut 3:11; 1Ng 20:6
  • +Kub 13:22, 33

Gutegeka kwa Kabiri 2:12

Impuzamirongo

  • +Int 14:6; 36:20
  • +Int 27:39, 40

Gutegeka kwa Kabiri 2:13

Impuzamirongo

  • +Kub 21:12

Gutegeka kwa Kabiri 2:14

Impuzamirongo

  • +Kub 14:33; 32:11; Gut 1:35; Zb 95:11; Heb 3:18; Yuda 5

Gutegeka kwa Kabiri 2:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ukuboko kwe.”

Impuzamirongo

  • +1Kor 10:1, 5

Gutegeka kwa Kabiri 2:16

Impuzamirongo

  • +Kub 26:63, 64

Gutegeka kwa Kabiri 2:19

Impuzamirongo

  • +Int 19:36, 38; Gut 2:9; Abc 11:15; 2Ng 20:10; Ibk 17:26

Gutegeka kwa Kabiri 2:20

Impuzamirongo

  • +Int 15:18-20; Gut 3:11

Gutegeka kwa Kabiri 2:21

Impuzamirongo

  • +Kub 13:33; Gut 9:1, 2

Gutegeka kwa Kabiri 2:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, igihe iyi nkuru yandikwaga.

Impuzamirongo

  • +Int 36:8
  • +Int 14:6; Gut 2:12

Gutegeka kwa Kabiri 2:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga “Kirete.”

Impuzamirongo

  • +Int 10:13, 14
  • +Int 10:19

Gutegeka kwa Kabiri 2:24

Impuzamirongo

  • +Kub 21:13
  • +Kub 21:23

Gutegeka kwa Kabiri 2:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bazagira ububabare nk’ubw’umugore uri ku bise.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 15:14; 23:27; Gut 11:25; Yos 2:9, 10

Gutegeka kwa Kabiri 2:26

Impuzamirongo

  • +Yos 13:15, 18; 21:8, 37
  • +Gut 20:10

Gutegeka kwa Kabiri 2:27

Impuzamirongo

  • +Kub 21:21, 22

Gutegeka kwa Kabiri 2:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “akinangira.”

Impuzamirongo

  • +Rom 9:18
  • +Kub 21:25

Gutegeka kwa Kabiri 2:31

Impuzamirongo

  • +Kub 32:33; Zb 135:10-12

Gutegeka kwa Kabiri 2:32

Impuzamirongo

  • +Kub 21:23, 24; Abc 11:20

Gutegeka kwa Kabiri 2:34

Impuzamirongo

  • +Gut 20:16, 17

Gutegeka kwa Kabiri 2:36

Impuzamirongo

  • +Gut 3:12; 4:47, 48; Yos 13:8, 9
  • +Zb 44:3

Gutegeka kwa Kabiri 2:37

Impuzamirongo

  • +Gut 3:16; Abc 11:15
  • +Kub 21:23, 24

Byose

Guteg. 2:1Kub 14:25
Guteg. 2:4Kub 20:14; Gut 23:7
Guteg. 2:4Int 27:39, 40; 36:8, 9
Guteg. 2:4Kuva 15:15; 23:27
Guteg. 2:5Gut 32:8; Yos 24:4; Ibk 17:26
Guteg. 2:6Kub 20:18, 19
Guteg. 2:7Gut 29:5; Neh 9:21; Zb 23:1; 34:9, 10
Guteg. 2:8Kub 20:20, 21
Guteg. 2:82Ng 8:17
Guteg. 2:8Kub 21:13; Abc 11:17, 18; 2Ng 20:10
Guteg. 2:9Int 19:36, 37
Guteg. 2:10Int 14:5
Guteg. 2:11Gut 3:11; 1Ng 20:6
Guteg. 2:11Kub 13:22, 33
Guteg. 2:12Int 14:6; 36:20
Guteg. 2:12Int 27:39, 40
Guteg. 2:13Kub 21:12
Guteg. 2:14Kub 14:33; 32:11; Gut 1:35; Zb 95:11; Heb 3:18; Yuda 5
Guteg. 2:151Kor 10:1, 5
Guteg. 2:16Kub 26:63, 64
Guteg. 2:19Int 19:36, 38; Gut 2:9; Abc 11:15; 2Ng 20:10; Ibk 17:26
Guteg. 2:20Int 15:18-20; Gut 3:11
Guteg. 2:21Kub 13:33; Gut 9:1, 2
Guteg. 2:22Int 36:8
Guteg. 2:22Int 14:6; Gut 2:12
Guteg. 2:23Int 10:13, 14
Guteg. 2:23Int 10:19
Guteg. 2:24Kub 21:13
Guteg. 2:24Kub 21:23
Guteg. 2:25Kuva 15:14; 23:27; Gut 11:25; Yos 2:9, 10
Guteg. 2:26Yos 13:15, 18; 21:8, 37
Guteg. 2:26Gut 20:10
Guteg. 2:27Kub 21:21, 22
Guteg. 2:30Rom 9:18
Guteg. 2:30Kub 21:25
Guteg. 2:31Kub 32:33; Zb 135:10-12
Guteg. 2:32Kub 21:23, 24; Abc 11:20
Guteg. 2:34Gut 20:16, 17
Guteg. 2:36Gut 3:12; 4:47, 48; Yos 13:8, 9
Guteg. 2:36Zb 44:3
Guteg. 2:37Gut 3:16; Abc 11:15
Guteg. 2:37Kub 21:23, 24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 2:1-37

Gutegeka kwa Kabiri

2 “Hanyuma turahindukira tujya mu butayu tunyuze mu nzira yo ku Nyanja Itukura nk’uko Yehova yari yarabimbwiye.+ Nuko tumara iminsi myinshi tuzerera hafi y’Umusozi wa Seyiri. 2 Amaherezo Yehova arambwira ati: 3 ‘igihe mumaze muzerera muri iyi misozi kirahagije. Noneho nimuhindure icyerekezo mujye mu majyaruguru. 4 Tegeka Abisirayeli uti: “dore mugiye kunyura ku mupaka w’igihugu cy’abavandimwe banyu bakomoka kuri Esawu,+ batuye i Seyiri.+ Bazabatinya+ ariko namwe muzabe maso. 5 Ntimuzabatere* kuko ntazabaha igihugu cyabo, niyo haba ahangana n’aho umuntu yakandagiza ikirenge. Akarere kari hafi y’Umusozi wa Seyiri nagahaye Esawu kugira ngo kabe umurage we.+ 6 Ibyokurya byaho muzabirye ari uko mubiguze amafaranga kandi n’amazi yaho muzayanywe ari uko muyaguze amafaranga.+ 7 Yehova Imana yanyu yabahaye imigisha mu byo mwakoze byose. Azi neza urugendo rwose mwakoze muri ubu butayu bunini. Yehova Imana yanyu yabanye namwe muri iyo myaka 40 yose, nta cyo mwigeze mubura.”’+ 8 Nuko tunyura kure y’abavandimwe bacu, ni ukuvuga abakomoka kuri Esawu+ batuye i Seyiri, ntitwanyura inzira ica muri Araba, muri Elati no muri Esiyoni-geberi.+

“Hanyuma turakata tunyura mu nzira igana mu butayu bw’i Mowabu.+ 9 Yehova arambwira ati: ‘ntimugire icyo mutwara Abamowabu cyangwa ngo murwane na bo. Sinzabaha n’agace na gato k’igihugu cyabo kuko akarere ka Ari nagahaye abakomoka kuri Loti+ ngo kabe umurage wabo. 10 (Kera hahoze hatuye Abemimu,+ bakaba bari abanyambaraga, ari benshi kandi ari barebare nk’Abanakimu. 11 Abarefayimu+ na bo bari bameze nk’Abanakimu+ kandi Abamowabu babitaga Abemimu. 12 Abahori+ bari batuye i Seyiri, ariko abakomoka kuri Esawu babatwara igihugu cyabo, barabarimbura maze bagituramo+ nk’uko Abisirayeli bagomba kubigenza mu gihugu bazahabwa ngo kibe umurage wabo, ari cyo gihugu Yehova azabaha.) 13 Noneho nimuhaguruke mwambuke Ikibaya cya Zeredi.’+ Nuko turagenda, turacyambuka. 14 Urugendo rwo kuva i Kadeshi-baruneya kugeza aho twambukiye Ikibaya cya Zeredi rwamaze imyaka 38, kugeza ubwo abantu bose bashoboraga kujya ku rugamba muri icyo gihe bapfiriye bagashira mu nkambi, nk’uko Yehova yari yarabirahiriye.+ 15 Yehova yakoresheje imbaraga ze,* arabarimbura, kugeza igihe bapfiriye bagashira mu nkambi.+

16 “Nuko abashoboraga kujya ku rugamba bose bamaze gupfa bagashira,+ 17 Yehova yongera kumbwira ati: 18 ‘dore mugiye kunyura mu gihugu cy’Abamowabu, ari cyo Ari. 19 Nimugera ku gihugu cy’Abamoni, ntimuzagire icyo mubatwara cyangwa ngo mubarwanye, kuko ntazabaha agace na gato k’igihugu cyabo. Icyo gihugu nagihaye abakomoka kuri Loti, ngo kibe umurage wabo.+ 20 Nanone icyo gihugu cyahoze cyitwa icy’Abarefayimu.+ (Abarefayimu bahoze bagituyemo kandi Abamoni babitaga Abazamuzumi. 21 Bari abantu b’abanyambaraga, ari benshi kandi ari barebare nk’Abanakimu+ ariko Yehova yafashije Abamoni, barabarimbura kugira ngo bigarurire icyo gihugu cyabo bakibemo. 22 Ni na ko yabigenje ku bakomoka kuri Esawu batuye i Seyiri.+ Yarabafashije barimbura Abahori+ kugira ngo bigarurire igihugu cyabo bagituremo nk’uko bimeze uyu munsi.* 23 Abakafutori baturutse i Kafutori*+ barimbuye Abawi bari batuye mu midugudu yo mu karere ka Gaza,+ maze batura mu gihugu cyabo.)

24 “‘Nimuhaguruke mugende mwambuke Ikibaya cya Arunoni.+ Dore Sihoni+ umwami w’i Heshiboni w’Umwamori ndamubahaye. Nimutangire mwigarurire igihugu cye kandi mumurwanye. 25 Uhereye uyu munsi, abantu bo mu bihugu byose bazumva ibyanyu, nzatuma bagira ubwoba maze babatinye. Bazagira ubwoba bwinshi cyane batitire,* bitewe namwe.’+

26 “Nuko ntuma abantu bavuye mu butayu bwa Kedemoti+ kuri Sihoni umwami w’i Heshiboni ngo bamushyire ubutumwa bw’amahoro+ bugira buti: 27 ‘reka tunyure mu gihugu cyawe. Tuzanyura mu muhanda. Ntituzatambikira iburyo cyangwa ibumoso.+ 28 Ibyokurya byo mu gihugu cyawe tuzabirya ari uko gusa tubiguze amafaranga. Amazi yo mu gihugu cyawe na yo, tuzayanywa ari uko tuyaguze amafaranga. Utureke gusa twitambukire. 29 Abakomoka kuri Esawu batuye i Seyiri n’Abamowabu batuye muri Ari, baraturetse tunyura mu gihugu cyabo. Nawe tureke tunyure mu gihugu cyawe kugeza igihe tuzambukira Yorodani tukagera mu gihugu Yehova Imana yacu azaduha.’ 30 Ariko Sihoni umwami w’i Heshiboni ntiyatwemereye kwambuka ngo tunyure mu gihugu cye, kuko Yehova Imana yacu yamuretse akanga kumva*+ kugira ngo amubahe mumwice. Namwe mwarabyiboneye ko ari ko byagenze.+

31 “Nuko Yehova arambwira ati: ‘dore natangiye kubaha Sihoni n’igihugu cye. Mutangire mucyigarurire.’+ 32 Igihe Sihoni n’abantu be bose bazaga badusanga i Yahasi+ ngo turwane, 33 Yehova Imana yacu yaradufashije, tumutsindana n’abahungu be n’abantu be bose. 34 Icyo gihe twigaruriye imijyi ye yose kandi turayirimbura. Twishe abagabo, abagore n’abana bato, ntitwasiga n’uwo kubara inkuru.+ 35 Amatungo ni yo yonyine twabatwaye, tujyana n’ibyo twasahuye mu mijyi twigaruriye. 36 Kuva kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’Ikibaya cya Arunoni n’umujyi uri muri icyo kibaya ukageza i Gileyadi, nta mujyi n’umwe wigeze utunanira. Yehova Imana yacu yaradufashije turayigarurira yose.+ 37 Icyakora ntitwegereye igihugu cy’Abamoni,+ haba mu nkengero zose z’Ikibaya cya Yaboki+ cyangwa imijyi yo mu karere k’imisozi miremire, n’ahandi hantu hose Yehova Imana yacu yatubujije kujya.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze