-
Kubara 20:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nyuma yaho Yehova abwira Mose na Aroni ati: “Kubera ko mutanyizeye ngo mumpeshe icyubahiro imbere y’Abisirayeli, ntimuzajyana Abisirayeli mu gihugu nzabaha.”+
-
-
Kubara 27:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Numara kucyitegereza uzapfa,+ nk’uko Aroni umuvandimwe wawe na we yapfuye,+ 14 kuko igihe Abisirayeli banyitotomberaga bari mu butayu bwa Zini, mwanyigometseho ntimwumvire itegeko ryanjye kandi ntimumpeshe icyubahiro imbere yabo binyuze kuri ya mazi.+ Ayo ni ya mazi y’i Meriba+ h’i Kadeshi,+ mu butayu bwa Zini.”+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 3:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ariko Yehova akomeza kundakarira cyane bitewe namwe,+ kandi yanga kunyumva. Ahubwo Yehova arambwira ati: ‘birangirire aha! Ibyo ntuzongere kugira icyo ubimbwiraho.
-