ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 27:12-14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Zamuka uyu musozi wa Abarimu+ maze witegereze igihugu nzaha Abisirayeli.+ 13 Numara kucyitegereza uzapfa,+ nk’uko Aroni umuvandimwe wawe na we yapfuye,+ 14 kuko igihe Abisirayeli banyitotomberaga bari mu butayu bwa Zini, mwanyigometseho ntimwumvire itegeko ryanjye kandi ntimumpeshe icyubahiro imbere yabo binyuze kuri ya mazi.+ Ayo ni ya mazi y’i Meriba+ h’i Kadeshi,+ mu butayu bwa Zini.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 1:37
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 37 (Nanjye Yehova yarandakariye bitewe namwe, aravuga ati: ‘Nawe ntuzakijyamo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 3:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 Ariko Yehova akomeza kundakarira cyane bitewe namwe,+ kandi yanga kunyumva. Ahubwo Yehova arambwira ati: ‘birangirire aha! Ibyo ntuzongere kugira icyo ubimbwiraho.

  • Gutegeka kwa Kabiri 32:51, 52
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 51 kuko mutambereye indahemuka ngo mukorere hagati y’Abisirayeli ibyo nabategetse ku mazi y’i Meriba,+ i Kadeshi mu butayu bwa Zini, ntimumpeshe icyubahiro hagati y’Abisirayeli.+ 52 Icyo gihugu nzaha Abisirayeli uzakirebera kure, ariko ntuzacyinjiramo.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 34:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Yehova aramubwira ati: “Iki ni cyo gihugu narahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo nti: ‘nzagiha abagukomokaho.’+ Ndakikweretse ngo ukirebeshe amaso kuko utazambuka ngo ukijyemo.”+

  • Yosuwa 1:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Mose umugaragu wanjye yapfuye.+ None wowe n’aba bantu bose, nimwitegure kwambuka Yorodani mujye mu gihugu ngiye guha Abisirayeli.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze