-
Abalewi 6:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “‘Aya ni yo mategeko azakurikizwa mu birebana n’ituro ry’ibinyampeke.+ Abahungu ba Aroni bajye bazanira Yehova iryo turo, imbere y’igicaniro.
-
-
Kubara 28:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “‘Mu ntangiriro za buri kwezi, mujye mutambira Yehova ibimasa bibiri bikiri bito n’isekurume y’intama, n’amasekurume y’intama arindwi adafite ikibazo, afite umwaka umwe,+ bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 12 Buri kimasa mujye mugitambana n’ituro ry’ibinyampeke+ ringana n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu inoze ivanze n’amavuta, isekurume y’intama muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta,+
-
-
Kubara 29:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Ibyo bitambo biziyongere ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri kwezi n’ituro ry’ibinyampeke+ ritambanwa na cyo, no ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi n’ituro ry’ibinyampeke+ ritambanwa na cyo, ndetse n’amaturo ya divayi+ atambanwa n’ibyo bitambo. Muzabitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.
-