-
2 Ibyo ku Ngoma 2:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ngiye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye nyimwegurire ibe iye, njye ntwikira imibavu* ihumura neza+ imbere ye. Nanone iyo nzu izahoramo imigati igenewe Imana,*+ kandi nzajya ntamba ibitambo bitwikwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba,+ ku Masabato,+ ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ no mu gihe cy’iminsi mikuru+ ya Yehova Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose muri Isirayeli.
-
-
Nehemiya 10:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Nanone twishyiriyeho amategeko y’uko buri wese muri twe azajya atanga garama enye z’ifeza* buri mwaka zigenewe umurimo w’inzu y’Imana yacu,+ 33 kugira ngo haboneke imigati igenewe Imana,*+ ituro ry’ibinyampeke ritangwa buri gihe+ n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri gihe ku Masabato+ n’igihe ukwezi kuba kwagaragaye+ no ku minsi mikuru yategetswe.+ Nanone hazaboneka ibintu byera n’ibitambo bitambirwa ibyaha+ kugira ngo Abisirayeli bababarirwe* kandi hakorwe imirimo yose irebana n’inzu y’Imana yacu.
-