-
Kubara 28:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “‘Mu ntangiriro za buri kwezi, mujye mutambira Yehova ibimasa bibiri bikiri bito n’isekurume y’intama, n’amasekurume y’intama arindwi adafite ikibazo, afite umwaka umwe,+ bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 12 Buri kimasa mujye mugitambana n’ituro ry’ibinyampeke+ ringana n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu inoze ivanze n’amavuta, isekurume y’intama muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta,+ 13 naho buri sekurume y’intama ikiri nto mujye muyitambana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza+ yacyo igashimisha Yehova.
-