2 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Bwira umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira uko yishakiye Ahera Cyane,+ imbere ya rido,+ ari na ho hari isanduku* irimo amategeko, kugira ngo adapfa.+ Kuko nzabonekera mu gicu+ hejuru y’iyo sanduku.+
7 Ariko umutambyi mukuru ni we wenyine winjiraga mu cyumba cya kabiri inshuro imwe mu mwaka,+ akinjira afite amaraso+ yo gutambira ibyaha bye+ n’ibyaha abantu+ bakoze bitewe no kudasobanukirwa.