-
Gutegeka kwa Kabiri 2:26-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 “Nuko ntuma abantu bavuye mu butayu bwa Kedemoti+ kuri Sihoni umwami w’i Heshiboni ngo bamushyire ubutumwa bw’amahoro+ bugira buti: 27 ‘reka tunyure mu gihugu cyawe. Tuzanyura mu muhanda. Ntituzatambikira iburyo cyangwa ibumoso.+ 28 Ibyokurya byo mu gihugu cyawe tuzabirya ari uko gusa tubiguze amafaranga. Amazi yo mu gihugu cyawe na yo, tuzayanywa ari uko tuyaguze amafaranga. Utureke gusa twitambukire.
-