Kuva 15:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Icyo gihe abatware bo muri Edomu bazahangayika cyane.* Abategetsi bakomeye* b’i Mowabu bazagira ubwoba bwinshi batitire.+ Abatuye i Kanani bose bazacika intege, babure imbaraga.+ Gutegeka kwa Kabiri 2:25 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 25 Uhereye uyu munsi, abantu bo mu bihugu byose bazumva ibyanyu, nzatuma bagira ubwoba maze babatinye. Bazagira ubwoba bwinshi cyane batitire,* bitewe namwe.’+
15 Icyo gihe abatware bo muri Edomu bazahangayika cyane.* Abategetsi bakomeye* b’i Mowabu bazagira ubwoba bwinshi batitire.+ Abatuye i Kanani bose bazacika intege, babure imbaraga.+
25 Uhereye uyu munsi, abantu bo mu bihugu byose bazumva ibyanyu, nzatuma bagira ubwoba maze babatinye. Bazagira ubwoba bwinshi cyane batitire,* bitewe namwe.’+