-
Kubara 22:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Yohereza abantu ngo bajye kureba Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori,+ hafi y’Uruzi rwa Ufurate rwo mu gihugu yavukiyemo, maze bamubwire bati: “Dore hari abantu bavuye muri Egiputa. Buzuye ahantu hose,+ kandi bashinze amahema hafi y’igihugu cyanjye. 6 None ndakwinginze ngwino usabire aba bantu ibyago*+ kuko bandusha imbaraga. Wenda nashobora kubatsinda nkabirukana mu gihugu. Nzi ko uwo usabiye umugisha awuhabwa, kandi uwo usabiye ibyago bimugeraho.”
-
-
Kubara 23:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko aravuga ati:+
-
-
Kubara 23:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Balaki abyumvise abwira Balamu ati: “Unkoze ibiki? Nakuzanye ngo usabire abanzi banjye ibyago none ubasabiye imigisha myinshi?”+
-
-
Kubara 24:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko Balaki arakarira Balamu cyane akomanya ibiganza bitewe n’uburakari, aramubwira ati: “Naguhamagaye ngira ngo umfashe usabire abanzi banjye ibyago+ none dore ubasabiye imigisha myinshi inshuro eshatu zose!
-