ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 22:5, 6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Yohereza abantu ngo bajye kureba Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori,+ hafi y’Uruzi rwa Ufurate rwo mu gihugu yavukiyemo, maze bamubwire bati: “Dore hari abantu bavuye muri Egiputa. Buzuye ahantu hose,+ kandi bashinze amahema hafi y’igihugu cyanjye. 6 None ndakwinginze ngwino usabire aba bantu ibyago*+ kuko bandusha imbaraga. Wenda nashobora kubatsinda nkabirukana mu gihugu. Nzi ko uwo usabiye umugisha awuhabwa, kandi uwo usabiye ibyago bimugeraho.”

  • Kubara 23:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Nuko aravuga ati:+

      “Balaki umwami w’i Mowabu yankuye muri Aramu,+

      Mu misozi y’iburasirazuba, arambwira

      Ati: ‘ngwino usabire Yakobo ibyago,

      Ngwino usabire ibyago Isirayeli.’+

  • Kubara 23:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Balaki abyumvise abwira Balamu ati: “Unkoze ibiki? Nakuzanye ngo usabire abanzi banjye ibyago none ubasabiye imigisha myinshi?”+

  • Kubara 24:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Nuko Balaki arakarira Balamu cyane akomanya ibiganza bitewe n’uburakari, aramubwira ati: “Naguhamagaye ngira ngo umfashe usabire abanzi banjye ibyago+ none dore ubasabiye imigisha myinshi inshuro eshatu zose!

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze