-
Kubara 22:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko Balamu asubiza Imana y’ukuri ati: “Balaki umuhungu wa Sipori umwami w’i Mowabu, yantumyeho ati: 11 ‘dore hari abantu bavuye muri Egiputa kandi buzuye ahantu hose. None ngwino umfashe ubasabire ibyago.+ Wenda nashobora kubarwanya nkabirukana.’”
-
-
Kubara 23:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Balaki abyumvise abwira Balamu ati: “Unkoze ibiki? Nakuzanye ngo usabire abanzi banjye ibyago none ubasabiye imigisha myinshi?”+
-
-
Nehemiya 13:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Uwo munsi basoma mu gitabo cya Mose abantu bateze amatwi,+ hanyuma basanga handitswemo ko Abamoni n’Abamowabu+ batagombaga kuzigera baza mu iteraniro ry’Imana y’ukuri.+ 2 Byatewe n’uko batahaye Abisirayeli umugati n’amazi, ahubwo bakagurira Balamu ngo abasabire ibyago.*+ Ariko ibyo byago yabasabiye Imana yacu yabihinduyemo umugisha.+
-