-
Kubara 22:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Na bo bajya kwa Balamu baramubwira bati: “Balaki umuhungu wa Sipori yavuze ati: ‘ndakwinginze, ntihagire ikikubuza kuza, 17 kuko nzaguhesha icyubahiro cyinshi, kandi icyo uzavuga cyose nzagikora. None ndakwinginze, ngwino umfashe usabire aba bantu ibyago.’”
-
-
Kubara 24:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko Balaki arakarira Balamu cyane akomanya ibiganza bitewe n’uburakari, aramubwira ati: “Naguhamagaye ngira ngo umfashe usabire abanzi banjye ibyago+ none dore ubasabiye imigisha myinshi inshuro eshatu zose! 11 Hoshi genda subira iwanyu. Nari nariyemeje kuguhesha icyubahiro+ none dore Yehova atumye utakibona.”
-