-
Intangiriro 37:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Twari hagati mu murima duhambira imitwaro, nuko umutwaro wanjye ureguka, urahagarara maze imitwaro yanyu ikikiza umutwaro wanjye irawunamira.”+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 5:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Rubeni+ yari imfura ya Isirayeli, ariko uburenganzira buhabwa umwana w’imfura yarabwambuwe buhabwa abahungu ba Yozefu+ umuhungu wa Isirayeli, kubera ko Rubeni yaryamanye* n’umugore* wa papa we.+ Ni yo mpamvu mu bisekuru by’umuryango we, Rubeni atanditswe ko ari we mwana w’imfura. 2 Nubwo Yuda+ yari akomeye kuruta abavandimwe be bose kandi umuyobozi akaba yari kuzava mu gisekuru cye,+ uburenganzira buhabwa umwana w’imfura bwahawe Yozefu.
-