-
Intangiriro 48:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Ariko papa we akomeza kubyanga aravuga ati: “Ndabizi mwana wa, ndabizi. Na we azakomokwaho n’abantu benshi kandi bazagira imbaraga. Ariko murumuna we azakomera amurute+ kandi abazamukomokaho bazaba benshi bakwire mu bihugu byinshi.”+ 20 Akomeza kubaha umugisha kuri uwo munsi,+ agira ati:
“Abisirayeli bajye bakuvuga batanga umugisha, bagira bati:
‘Imana ikugire nka Efurayimu, ikugire nka Manase.’”
Uko ni ko yakomeje gushyira Efurayimu imbere ya Manase.
-