Kuva 23:31 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 31 “Nzagushyiriraho umupaka uhera ku Nyanja Itukura ukagera ku nyanja y’Abafilisitiya, kandi ugahera ku butayu ukageza kuri rwa Ruzi rwa Ufurate.+ Nzaguha abaturage b’iki gihugu ubarimbure.+ Kubara 34:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mugiye kujya mu gihugu cy’i Kanani,+ ari cyo gihugu kizaba umurage wanyu. Iyi ni yo mipaka y’igihugu cy’i Kanani:+ Kubara 34:6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 6 “‘Umupaka wanyu wo mu burengerazuba, uzaba ari inkombe y’Inyanja Nini.* Uwo ni wo uzaba umupaka wanyu wo mu burengerazuba.+ Gutegeka kwa Kabiri 11:24 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 24 Aho muzakandagiza ikirenge hose hazaba ahanyu.+ Igihugu cyanyu kizaba gitangiriye ku butayu kigere muri Libani, kive kuri rwa Ruzi, ari rwo ruzi rwa Ufurate, kigere ku nyanja iri mu burengerazuba.*+
31 “Nzagushyiriraho umupaka uhera ku Nyanja Itukura ukagera ku nyanja y’Abafilisitiya, kandi ugahera ku butayu ukageza kuri rwa Ruzi rwa Ufurate.+ Nzaguha abaturage b’iki gihugu ubarimbure.+
2 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mugiye kujya mu gihugu cy’i Kanani,+ ari cyo gihugu kizaba umurage wanyu. Iyi ni yo mipaka y’igihugu cy’i Kanani:+
6 “‘Umupaka wanyu wo mu burengerazuba, uzaba ari inkombe y’Inyanja Nini.* Uwo ni wo uzaba umupaka wanyu wo mu burengerazuba.+
24 Aho muzakandagiza ikirenge hose hazaba ahanyu.+ Igihugu cyanyu kizaba gitangiriye ku butayu kigere muri Libani, kive kuri rwa Ruzi, ari rwo ruzi rwa Ufurate, kigere ku nyanja iri mu burengerazuba.*+