-
Intangiriro 13:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko Loti amaze gutandukana na Aburamu, Yehova abwira Aburamu ati: “Itegereze uhereye aho uri, urebe mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, 15 kuko iki gihugu cyose ureba nzakiguha wowe n’abazagukomokaho kugeza iteka ryose.+
-
-
Intangiriro 17:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Igihe Aburamu yari afite imyaka 99, Yehova yaramubonekeye aramubwira ati: “Ndi Imana Ishoborabyose. Ujye ukora ibyo nshaka* kandi ube inyangamugayo.
-
-
Intangiriro 17:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Nzubahiriza isezerano nagiranye nawe.+ Iryo sezerano rireba n’abazagukomokaho uko bazagenda bakurikirana. Iryo sezerano rizahoraho iteka ryose kugira ngo mbe Imana yawe n’iy’urubyaro ruzagukomokaho.
-