-
Gutegeka kwa Kabiri 30:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 30:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 “Hanyuma muzagarukira Yehova, mumwumvire kandi mukurikize amategeko ye yose mbategeka uyu munsi. 9 Yehova Imana yanyu azabaha imigisha myinshi mu byo muzakora byose,+ mugire abana benshi, amatungo menshi n’umusaruro mwinshi, kuko Yehova azongera kubishimira akabaha imigisha nk’uko yabikoreraga ba sogokuruza banyu.+ 10 Ibyo bizaba bitewe n’uko muzaba mwarumviye Yehova Imana yanyu mugakurikiza amabwiriza n’amategeko yanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko kandi mukagarukira Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose.+
-
-
1 Abami 8:48, 49Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
48 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo* bwabo bwose bari mu gihugu cy’abanzi babo bajyanywemo ku ngufu, bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umujyi wahisemo n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe,+ 49 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba,+ wumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo, ubarenganure.
-