ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 “Nimugerayo mugashaka Yehova Imana yanyu, muzamubona rwose,+ kuko muzaba mwamushakanye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 30:1-4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+ 4 Niyo abantu banyu batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yanyu azabahuriza hamwe abavaneyo.+

  • 1 Abami 8:47, 48
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 47 bagera mu gihugu bajyanywemo ku ngufu,+ bakisubiraho bakakugarukira,+ bakagutakira bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imfungwa+ bati: ‘twakoze icyaha, twarakosheje, twakoze ibibi,’+ 48 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo* bwabo bwose bari mu gihugu cy’abanzi babo bajyanywemo ku ngufu, bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umujyi wahisemo n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe,+

  • Yeremiya 24:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Nzabaha umutima wo kumenya, bamenye ko ndi Yehova.+ Bazaba abantu banjye nanjye mbe Imana yabo,+ kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze