12 Icyo gihe twigaruriye icyo gihugu uhereye mu gace ka Aroweri+ kari mu Kibaya cya Arunoni, twigarurira na kimwe cya kabiri cy’akarere k’imisozi miremire ka Gileyadi, kandi iyo mijyi yaho nayihaye abagize umuryango wa Rubeni n’abagize umuryango wa Gadi.+