-
Yosuwa 23:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Ariko nimureka Imana, mukagirana ubucuti n’abantu basigaye bo muri ibi bihugu,+ mugashyingirana+ na bo, mukifatanya na bo, kandi na bo bakifatanya namwe, 13 mumenye rwose ko Yehova Imana yanyu atazakomeza kubirukanira abantu bo muri ibyo bihugu.+ Bizababera nk’umutego, bibabere nk’inkoni mukubitwa mu mugongo,+ n’amahwa mu maso yanyu, kugeza igihe muzapfira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye.”
-
-
1 Abami 11:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Umwami Salomo yakunze abandi bagore bo mu bindi bihugu benshi,+ biyongeraga ku mukobwa wa Farawo.+ Yashatse Abamowabukazi,+ Abamonikazi,+ Abedomukazi, Abasidonikazi+ n’Abahetikazi.+ 2 Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Ntimuzifatanye na bo* kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko byanze bikunze bazahindura umutima wanyu mugakorera imana zabo.”+ Ariko abagore bo muri ibyo bihugu ni bo Salomo yifatanyije na bo kandi arabakunda.
-