-
Gutegeka kwa Kabiri 12:31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Ntimugakorere ibyo bintu Yehova Imana yanyu, kuko ibintu byose bakorera imana zabo Yehova abyanga cyane. Bahora batwika abahungu babo n’abakobwa babo babatura imana zabo.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 18:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ntimuzige gukora ibintu bibi nk’ibyo abantu bo muri ibyo bihugu bakora.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 18:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Umuntu wese ukora ibyo, Yehova aramwanga cyane. Ibyo bintu bibi cyane ni byo byatumye Yehova Imana yanyu yirukana abantu bo muri ibyo bihugu.
-