-
Gutegeka kwa Kabiri 27:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Nimumara kwambuka Yorodani, iyi miryango ni yo izahagarara ku Musozi wa Gerizimu+ kugira ngo ihe abantu umugisha: Uwa Simeyoni, uwa Lewi, uwa Yuda, uwa Isakari, uwa Yozefu n’uwa Benyamini. 13 Iyi ni yo miryango izahagarara ku Musozi wa Ebali+ kugira ngo isabire abantu ibyago: Uwa Rubeni, uwa Gadi, uwa Asheri, uwa Zabuloni, uwa Dani n’uwa Nafutali.
-
-
Yosuwa 8:33, 34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Abisirayeli bose, abayobozi babo, abatware n’abacamanza babo bari bahagaze ku mpande zombi z’Isanduku, imbere y’abatambyi b’Abalewi bari bahetse Isanduku y’isezerano rya Yehova. Aho hari hateraniye Abisirayeli n’abanyamahanga.+ Bari bigabanyijemo amatsinda abiri, itsinda rimwe rihagaze imbere y’Umusozi wa Gerizimu, irindi rihagaze imbere y’Umusozi wa Ebali,+ (nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarabibategetse,)+ kugira ngo Abisirayeli bahabwe umugisha. 34 Ibyo birangiye asoma mu ijwi ryumvikana Amategeko yose,+ ni ukuvuga imigisha Imana yari kubaha+ n’ibyago yari kubateza+ nk’uko byari byanditswe muri icyo gitabo cy’Amategeko.
-