-
Gutegeka kwa Kabiri 12:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya mu gace imiryango yanyu yose izaba ituyemo kugira ngo hitirirwe izina rye kandi ahabe. Aho ni ho muzajya mujya.+ 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’amatungo yose yavutse mbere, zaba ihene, inka cyangwa intama.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 16:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Muzajye mwishimira imbere ya Yehova Imana yanyu, yaba mwe, abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi bari mu mijyi yanyu, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari muri mwe, mwishimire ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye.+
-