ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Nanone ujye wizihiza Umunsi Mukuru w’Isarura* ry’imyaka yeze mbere,+ n’Umunsi Mukuru w’Isarura ryo mu mpera z’umwaka,* igihe usarura ibyo wahinze mu murima.+

  • Abalewi 23:34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye mwizihiriza Yehova Umunsi Mukuru w’Ingando* uzajya umara iminsi irindwi.+

  • Kubara 29:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “‘Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. Muzizihirize Yehova umunsi mukuru uzajya umara iminsi irindwi.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 31:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Mose arabategeka ati: “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyagenwe cy’umwaka wo kurekera abantu amadeni,+ ku Munsi Mukuru w’Ingando,*+ 11 igihe Abisirayeli bose bazajya baza imbere ya Yehova+ Imana yanyu ahantu azaba yaratoranyije, mujye musomera aya Mategeko imbere y’Abisirayeli bose kugira ngo bayatege amatwi.+

  • Yohana 7:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Icyo gihe, iminsi mikuru y’Abayahudi, ari yo Minsi Mikuru y’Ingando,*+ yari yegereje.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze