ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Nanone ujye wizihiza Umunsi Mukuru w’Isarura* ry’imyaka yeze mbere,+ n’Umunsi Mukuru w’Isarura ryo mu mpera z’umwaka,* igihe usarura ibyo wahinze mu murima.+

  • Kubara 29:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 “‘Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. Muzizihirize Yehova umunsi mukuru uzajya umara iminsi irindwi.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 “Nimumara kubika ibyo muvanye ku mbuga muhuriraho imyaka, mukabika divayi mukuye aho mwengera n’amavuta mukuye aho muyakamurira, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando.*+

  • Ezira 3:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Nyuma y’ibyo, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando* nk’uko byavugwaga mu mategeko.+ Buri munsi bagatamba umubare w’ibitambo bitwikwa n’umuriro bagombaga gutamba kuri uwo munsi.+

  • Nehemiya 8:14-18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nuko basanga mu Mategeko Yehova yategetse binyuze kuri Mose handitswemo ko Abisirayeli bagombaga kuba mu ngando* mu gihe cy’umunsi mukuru wabaga mu kwezi kwa karindwi.+ 15 Nanone hari handitswemo ko bagombaga gutangaza+ mu mijyi yabo yose n’i Yerusalemu bati: “Mujye mu misozi muzane amashami y’imyelayo, amashami y’ibiti bya pinusi, amashami y’igiti cy’umuhadasi, amashami y’imikindo n’amashami y’ibiti by’amababi menshi kugira ngo muyubakishe ingando, nk’uko byanditswe.”

      16 Abantu baragenda barayazana bubaka ingando, buri wese yubaka ku gisenge cy’inzu ye, no mu ngo zabo no mu mbuga z’inzu y’Imana y’ukuri+ n’imbere y’Irembo ry’Amazi+ ahahuriraga abantu benshi, n’imbere y’Irembo rya Efurayimu ahahuriraga abantu benshi.+ 17 Nuko abantu bose bari baravuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu bubaka ingando maze bazibamo. Ntibari barigeze bizihiza uwo munsi mukuru batyo, kuva mu gihe cya Yosuwa+ umuhungu wa Nuni kugeza uwo munsi. Abantu bari bishimye cyane.+ 18 Buri munsi basomaga igitabo cy’Amategeko y’Imana y’ukuri+ mu ijwi riranguruye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Nuko bamara iminsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru, maze ku munsi wa munani habaho ikoraniro ryihariye nk’uko byategetswe.+

  • Yohana 7:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Icyo gihe, iminsi mikuru y’Abayahudi, ari yo Minsi Mikuru y’Ingando,*+ yari yegereje.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze