-
Kubara 29:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “‘Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. Muzizihirize Yehova umunsi mukuru uzajya umara iminsi irindwi.+
-
-
Nehemiya 8:14-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nuko basanga mu Mategeko Yehova yategetse binyuze kuri Mose handitswemo ko Abisirayeli bagombaga kuba mu ngando* mu gihe cy’umunsi mukuru wabaga mu kwezi kwa karindwi.+ 15 Nanone hari handitswemo ko bagombaga gutangaza+ mu mijyi yabo yose n’i Yerusalemu bati: “Mujye mu misozi muzane amashami y’imyelayo, amashami y’ibiti bya pinusi, amashami y’igiti cy’umuhadasi, amashami y’imikindo n’amashami y’ibiti by’amababi menshi kugira ngo muyubakishe ingando, nk’uko byanditswe.”
16 Abantu baragenda barayazana bubaka ingando, buri wese yubaka ku gisenge cy’inzu ye, no mu ngo zabo no mu mbuga z’inzu y’Imana y’ukuri+ n’imbere y’Irembo ry’Amazi+ ahahuriraga abantu benshi, n’imbere y’Irembo rya Efurayimu ahahuriraga abantu benshi.+ 17 Nuko abantu bose bari baravuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu bubaka ingando maze bazibamo. Ntibari barigeze bizihiza uwo munsi mukuru batyo, kuva mu gihe cya Yosuwa+ umuhungu wa Nuni kugeza uwo munsi. Abantu bari bishimye cyane.+ 18 Buri munsi basomaga igitabo cy’Amategeko y’Imana y’ukuri+ mu ijwi riranguruye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Nuko bamara iminsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru, maze ku munsi wa munani habaho ikoraniro ryihariye nk’uko byategetswe.+
-