Kuva 23:24 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 24 Ntukunamire imana zabo cyangwa ngo hagire ugushuka ngo uzikorere, kandi ntukigane ibikorwa byabo,+ ahubwo izo mana zabo uzazirimbure kandi umenagure inkingi zabo basenga.+ Abalewi 26:1 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 26 “‘Ntimukiremere imana zitagira umumaro,+ kandi ntimugashinge ibishushanyo bibajwe+ cyangwa inkingi z’amabuye basenga.* Ntimugashyire mu gihugu cyanyu ibishushanyo bibajwe mu mabuye+ kugira ngo mubyunamire.+ Ndi Yehova Imana yanyu. Gutegeka kwa Kabiri 12:3 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 3 Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga* muzimenagure,+ inkingi z’ibiti basenga* muzitwike, ibishushanyo bibajwe by’imana zabo mubiteme,+ kandi muzatume amazina yazo yibagirana aho hantu.+
24 Ntukunamire imana zabo cyangwa ngo hagire ugushuka ngo uzikorere, kandi ntukigane ibikorwa byabo,+ ahubwo izo mana zabo uzazirimbure kandi umenagure inkingi zabo basenga.+
26 “‘Ntimukiremere imana zitagira umumaro,+ kandi ntimugashinge ibishushanyo bibajwe+ cyangwa inkingi z’amabuye basenga.* Ntimugashyire mu gihugu cyanyu ibishushanyo bibajwe mu mabuye+ kugira ngo mubyunamire.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
3 Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga* muzimenagure,+ inkingi z’ibiti basenga* muzitwike, ibishushanyo bibajwe by’imana zabo mubiteme,+ kandi muzatume amazina yazo yibagirana aho hantu.+