-
Gutegeka kwa Kabiri 12:31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Ntimugakorere ibyo bintu Yehova Imana yanyu, kuko ibintu byose bakorera imana zabo Yehova abyanga cyane. Bahora batwika abahungu babo n’abakobwa babo babatura imana zabo.+
-
-
2 Abami 16:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Mu mwaka wa 17 w’ubutegetsi bwa Peka umuhungu wa Remaliya, Ahazi+ umuhungu wa Yotamu umwami w’u Buyuda yagiye ku butegetsi.
-
-
Yeremiya 32:35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Ikindi kandi, bubakiye Bayali ahantu hirengeye mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo babatambira Moleki,+ akaba ari ikintu ntigeze mbategeka+ kandi bikaba bitarigeze biza mu mutima wanjye* ko bakora ikintu kibi nk’icyo, bagatuma Yuda akora icyaha.’
-