-
1 Samweli 28:7-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Hanyuma Sawuli abwira abagaragu be ati: “Nimunshakire umugore uzi gushika+ njye kugira icyo mubaza.” Abagaragu be baramubwira bati: “Muri Eni-dori hari umugore uzi gushika.”+
8 Sawuli ariyoberanya, yambara indi myenda, nuko ajyana n’abagaragu be babiri, bajya kureba uwo mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati: “Ndakwinginze, koresha ubushobozi bwawe bwo gushika,+ unzamurire uwo ndi bukubwire.” 9 Icyakora uwo mugore aramubwira ati: “None se ntuzi ko Sawuli yaciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu?+ Kuki ushaka kunkoresha amakosa ngo banyice?”+ 10 Sawuli amurahira Yehova ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova ko ibyo ugiye gukora nta kibazo bizaguteza!” 11 Uwo mugore aramubaza ati: “Urashaka ko nkuzamurira nde?” Sawuli aramusubiza ati: “Nzamurira Samweli.”
-