ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 13:1-5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 “Muri mwe nihaduka umuhanuzi cyangwa umuntu uvuga ko yarose ibizaba, akabaha ikimenyetso cyangwa akababwira ko hazabaho ikintu runaka, 2 maze icyo kimenyetso yabahaye cyangwa icyo kintu yababwiye agira ati: ‘nimuze dusenge izindi mana mutigeze kumenya maze tuzikorere,’ mukabona kirabaye, 3 ntimuzumvire uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba,+ kuko Yehova Imana yanyu azaba ari kubagerageza+ kugira ngo amenye niba mukunda Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+ 4 Mujye mukurikira Yehova Imana yanyu abe ari we mutinya, mukurikize amategeko ye, mumwumvire, abe ari we mukorera kandi mumubere indahemuka.+ 5 Uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba azicwe,+ kubera ko azaba yabashishikarije kwigomeka kuri Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa, akabacungura akabakiza imirimo ivunanye mwakoreshwaga. Uwo muntu azicwe kubera ko azaba yashatse kubayobya ngo mudakurikiza amategeko Yehova Imana yanyu yabategetse. Muzakure ikibi muri mwe.+

  • Yeremiya 28:11-17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Hanyuma Hananiya avugira imbere y’abaturage bose ati: “Yehova aravuga ati: ‘mu myaka ibiri, uko ni ko nzavuna umugogo wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nywuvane ku ijosi ry’ibihugu byose.’”+ Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.

      12 Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya, Yehova yabwiye Yeremiya ati: 13 “Genda ubwire Hananiya uti: ‘Yehova aravuga ati: “wavunnye umugogo w’igiti,+ ariko uzakora umugogo w’icyuma wo kuwusimbuza.” 14 Kuko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: “nzashyira umugogo w’icyuma ku ijosi ry’ibyo bihugu byose kugira ngo bikorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni; kandi koko bigomba kumukorera.+ Ndetse nzamuha n’inyamaswa zo mu gasozi.”’”+

      15 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya+ ati: “Hananiya we, ndakwinginze tega amatwi! Yehova ntiyagutumye, ahubwo watumye aba bantu bizera ibinyoma.+ 16 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘umva ngiye kugukura ku isi. Uzapfa muri uyu mwaka kuko watumye abantu basuzugura Yehova.’”+

      17 Nuko umuhanuzi Hananiya apfa muri uwo mwaka, mu kwezi kwa karindwi.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze