-
Yeremiya 14:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova arongera arambwira ati: “Abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakabaragurira bababwira ibintu bidafite akamaro kandi bakabahanurira bababwira ibintu bihimbiye.*+
-
-
Yeremiya 23:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Sinigeze ntuma abo bahanuzi ariko barirutse.
Nta cyo nababwiye ariko barahanuye.+
-
-
Yeremiya 27:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Yehova aravuga ati: ‘si njye wabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye. Nimubumvira nzabatatanya kandi murimbukane n’abahanuzi babahanurira.’”+
-
-
Ezekiyeli 13:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “bazabona ishyano abahanuzi batagira ubwenge, bakurikiza ibyo mu mitima yabo kandi nta cyo beretswe.+
-