ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 27
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Umugogo wa Babuloni (1-11)

      • Sedekiya asabwa kwemera ko Babuloni imutsinze (12-22)

Yeremiya 27:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Yeremiya 27:3

Impuzamirongo

  • +Ezk 25:12, 13; Obd 1
  • +Yer 48:1; Ezk 25:8, 9
  • +Yer 49:1, 2; Ezk 25:2
  • +Yes 23:1; Yer 47:4; Ezk 26:3
  • +Yes 23:4; Ezk 28:21; Yow 3:4

Yeremiya 27:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo nabonaga ko abikwiriye.”

Impuzamirongo

  • +Dan 4:17

Yeremiya 27:6

Impuzamirongo

  • +Yer 25:9; 28:14; 43:10; Dan 2:37, 38

Yeremiya 27:7

Impuzamirongo

  • +Zb 137:8; Yer 50:14, 27; Dan 5:26, 30
  • +Yer 25:12, 14; 51:11

Yeremiya 27:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “indwara.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 26:7, 8

Yeremiya 27:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baruhukira.”

Yeremiya 27:12

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:17; 1Ng 3:15; Yer 37:1
  • +Yer 38:2, 20

Yeremiya 27:13

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:7
  • +2Bm 25:3
  • +Yer 21:9; Ezk 14:21

Yeremiya 27:14

Impuzamirongo

  • +Yer 28:1, 2, 11; 37:19
  • +Yer 14:14; 23:21; 28:15; 29:8, 9; Ezk 13:6

Yeremiya 27:15

Impuzamirongo

  • +Yer 20:6; 29:21; Ezk 13:3

Yeremiya 27:16

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:11, 13; 2Ng 36:7; Yer 28:1-3; Dan 1:1, 2
  • +Yer 14:13

Yeremiya 27:17

Impuzamirongo

  • +Yer 27:11; 38:17

Yeremiya 27:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Yeremiya 27:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyanja.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:15; 2Bm 25:17; 2Ng 4:11, 12; Yer 52:21
  • +1Bm 7:23
  • +1Bm 7:27; 2Bm 25:16; 2Ng 4:11, 14

Yeremiya 27:20

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:14, 15; 2Ng 36:10; Yer 24:1; Dan 1:2, 3

Yeremiya 27:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Yeremiya 27:22

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:13, 14; 2Ng 36:18; Yer 52:17, 18; Dan 5:3
  • +Ezr 1:7; 5:14

Byose

Yer. 27:3Ezk 25:12, 13; Obd 1
Yer. 27:3Yer 48:1; Ezk 25:8, 9
Yer. 27:3Yer 49:1, 2; Ezk 25:2
Yer. 27:3Yes 23:1; Yer 47:4; Ezk 26:3
Yer. 27:3Yes 23:4; Ezk 28:21; Yow 3:4
Yer. 27:5Dan 4:17
Yer. 27:6Yer 25:9; 28:14; 43:10; Dan 2:37, 38
Yer. 27:7Zb 137:8; Yer 50:14, 27; Dan 5:26, 30
Yer. 27:7Yer 25:12, 14; 51:11
Yer. 27:8Ezk 26:7, 8
Yer. 27:122Bm 24:17; 1Ng 3:15; Yer 37:1
Yer. 27:12Yer 38:2, 20
Yer. 27:132Bm 25:7
Yer. 27:132Bm 25:3
Yer. 27:13Yer 21:9; Ezk 14:21
Yer. 27:14Yer 28:1, 2, 11; 37:19
Yer. 27:14Yer 14:14; 23:21; 28:15; 29:8, 9; Ezk 13:6
Yer. 27:15Yer 20:6; 29:21; Ezk 13:3
Yer. 27:162Bm 24:11, 13; 2Ng 36:7; Yer 28:1-3; Dan 1:1, 2
Yer. 27:16Yer 14:13
Yer. 27:17Yer 27:11; 38:17
Yer. 27:191Bm 7:15; 2Bm 25:17; 2Ng 4:11, 12; Yer 52:21
Yer. 27:191Bm 7:23
Yer. 27:191Bm 7:27; 2Bm 25:16; 2Ng 4:11, 14
Yer. 27:202Bm 24:14, 15; 2Ng 36:10; Yer 24:1; Dan 1:2, 3
Yer. 27:222Bm 25:13, 14; 2Ng 36:18; Yer 52:17, 18; Dan 5:3
Yer. 27:22Ezr 1:7; 5:14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 27:1-22

Yeremiya

27 Mu ntangiriro z’ubutegetsi bwa Yehoyakimu umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yavuganye nanjye: 2 “Yehova yarambwiye ati: ‘boha imigozi, ubaze n’umugogo* ubishyire ku ijosi ryawe. 3 Uzabyoherereze umwami wa Edomu,+ umwami w’i Mowabu,+ umwami w’Abamoni,+ umwami w’i Tiro+ n’umwami w’i Sidoni,+ ubihe abantu baje i Yerusalemu kureba Sedekiya umwami w’u Buyuda, babijyane. 4 Uzabahe itegeko bazageza kuri ba shebuja, uti:

“‘“Ibi ni byo Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: “uku ni ko muzabwira ba shobuja muti: 5 ‘ni njye waremye isi n’abantu n’inyamaswa zo ku isi, nkoresheje imbaraga zanjye nyinshi n’ukuboko kwanjye kurambuye; kandi nabihaye uwo nshaka.*+ 6 None ubu ibyo bihugu byose nabihaye umugaragu wanjye Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni, ndetse namuhaye n’inyamaswa zo mu gasozi ngo zimukorere. 7 Ibihugu byose bizamukorera we n’umwana we n’umwuzukuru we, kugeza ubwo igihugu cye na cyo kizaba gitahiwe.+ Icyo gihe, ibihugu byinshi n’abami bakomeye bazamugira umugaragu wabo.’+

8 “‘“Yehova aravuga ati: ‘nihagira igihugu cyangwa ubwami byanga gukorera Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi bikanga ko umwami w’i Babuloni ashyira umugogo ku ijosi ryabyo, abaturage b’icyo gihugu nzabahana mbateze intambara,+ inzara n’icyorezo,* kugeza igihe nzabamarira nkoresheje ukuboko kwa Nebukadinezari.’

9 “‘“‘Ubwo rero, ntimukumvire abahanuzi banyu, ababaragurira, abababwira ibyo barose, abakora iby’ubumaji n’abapfumu banyu, bababwira bati: “ntimuzakorera umwami w’i Babuloni.” 10 Kuko babahanurira ibinyoma kandi nimwumvira ibyo binyoma byabo, muzajyanwa kure y’igihugu cyanyu mbatatanye maze murimbuke.

11 “‘“Yehova aravuga ati: ‘ariko abaturage b’igihugu bazemera ko umwami w’i Babuloni ashyira umugogo ku majosi yabo kandi bakamukorera, nzatuma baguma* mu gihugu cyabo, bagihinge kandi bagituremo.’”’”

12 Sedekiya+ umwami w’u Buyuda na we namubwiye amagambo nk’ayo nti: “Mwemere umwami w’i Babuloni ashyire umugogo ku majosi yanyu kandi mumukorere we n’abantu be, ni bwo muzakomeza kubaho.+ 13 Kuki wowe n’abantu bawe mwakwicwa n’intambara,+ inzara+ n’icyorezo,+ nk’uko Yehova yavuze ko bizagendekera igihugu kitazakorera umwami w’i Babuloni? 14 Ntimukumve amagambo y’abahanuzi babasezeranya bati: ‘ntimuzakorera umwami w’i Babuloni,’+ kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma.+

15 “Yehova aravuga ati: ‘si njye wabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye. Nimubumvira nzabatatanya kandi murimbukane n’abahanuzi babahanurira.’”+

16 Kandi nabwiye abatambyi n’aba baturage bose nti: “Yehova aravuga ati: ‘ntimukumve amagambo abahanuzi banyu babahanurira, bavuga bati: “vuba aha ibikoresho byo mu nzu ya Yehova bigiye kugarurwa bivanywe i Babuloni.”+ Babahanurira ibinyoma.+ 17 Ntimukabumvire, ahubwo mukorere umwami w’i Babuloni ni bwo muzakomeza kubaho.+ Kuki uyu mujyi wahinduka amatongo? 18 Ariko niba ari abahanuzi koko kandi niba ibyo bavuga bituruka kuri Yehova, ngaho nibinginge Yehova nyiri ingabo kugira ngo ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu bitajyanwa i Babuloni.’

19 “Kubera ko Yehova nyiri ingabo yavuze iby’inkingi,+ ikigega cy’amazi,*+ amagare+ n’ibindi bikoresho byasigaye muri uyu mujyi, 20 ni ukuvuga ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni atatwaye, igihe yavanaga Yekoniya umuhungu wa Yehoyakimu umwami w’u Buyuda i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ku ngufu ari kumwe n’abakomeye bose b’i Buyuda n’i Yerusalemu;+ 21 koko rero, Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli, yavuze uko bizagendekera ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu, aravuga ati: 22 ‘“bizajyanwa i Babuloni+ bigumeyo, kugeza igihe nzongera kubyerekezaho ibitekerezo,” ni ko Yehova avuga. “Hanyuma, nzabigarura mbisubize aha hantu.”’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze