-
2 Abami 24:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yajyanye ku ngufu abaturage bose b’i Yerusalemu, abanyacyubahiro baho bose,+ abarwanyi b’intwari bose, abanyabukorikori bose n’abakoraga ibintu mu byuma.*+ Yatwaye ku ngufu abantu 10.000, ku buryo nta muntu n’umwe yasize, uretse abari bakennye cyane.+ 15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu.
-
-
Yeremiya 24:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Hanyuma Yehova anyereka ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini biteretse imbere y’urusengero rwa Yehova. Icyo gihe Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni yari yarajyanye ku ngufu Yekoniya,*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda n’abatware b’i Buyuda, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma.* Yabavanye i Yerusalemu abajyana i Babuloni.+
-
-
Daniyeli 1:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+
3 Hanyuma umwami ategeka Ashipenazi wayoboraga ibyo mu rugo rwe ngo azane bamwe mu bana b’Abisirayeli, harimo abakomoka mu muryango wavagamo abami n’abanyacyubahiro.+
-