-
2 Abami 24:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu. 16 Umwami w’i Babuloni yanajyanye ku ngufu abasirikare bose, bari 7.000, ajyana n’abanyabukorikori 1.000 n’abakora ibintu mu byuma,* bose bakaba bari abagabo b’intwari batojwe kurwana.
-
-
Yeremiya 29:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Aya ni yo magambo yari mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, akayoherereza abasigaye bo mu bayobozi b’abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, ni ukuvuga abo Nebukadinezari yavanye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ku ngufu. 2 Icyo gihe umwami Yekoniya,+ umugabekazi,*+ abakozi b’ibwami, abatware b’i Buyuda n’i Yerusalemu, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma,* bari baravanywe i Yerusalemu.+
-