-
2 Abami 24:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu. 16 Umwami w’i Babuloni yanajyanye ku ngufu abasirikare bose, bari 7.000, ajyana n’abanyabukorikori 1.000 n’abakora ibintu mu byuma,* bose bakaba bari abagabo b’intwari batojwe kurwana.
-
-
Yeremiya 24:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Hanyuma Yehova anyereka ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini biteretse imbere y’urusengero rwa Yehova. Icyo gihe Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni yari yarajyanye ku ngufu Yekoniya,*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda n’abatware b’i Buyuda, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma.* Yabavanye i Yerusalemu abajyana i Babuloni.+
-