-
2 Abami 25:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Abakaludaya bamenagura inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa,+ byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 14 Nanone batwaye ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, udukoresho two kuzimya umuriro, ibikombe n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 36:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Afata ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini n’ibito, ibintu by’agaciro byari mu nzu ya Yehova, ibyo mu nzu y’umwami no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.+
-
-
Yeremiya 52:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Abakaludaya bamenaguye inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi+ gicuzwe mu muringa byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 18 Nanone batwaye ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, udukoresho two kuzimya umuriro, ibisorori,+ ibikombe+ n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero.
-
-
Daniyeli 5:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko bazana ibikoresho bya zahabu bari baravanye mu rusengero rw’inzu y’Imana i Yerusalemu maze umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze barabinywesha.
-