-
2 Abami 25:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Abakaludaya bamenagura inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa,+ byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 14 Nanone batwaye ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, udukoresho two kuzimya umuriro, ibikombe n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero. 15 Umukuru w’abarindaga umwami yatwaye ibikoresho byo kurahuza amakara n’amasorori byari bicuzwe muri zahabu nyayo+ n’ifeza nyayo.+ 16 Nta muntu washoboraga kumenya uburemere bw’umuringa wa za nkingi ebyiri na cya kigega cy’amazi n’amagare,+ ibyo Salomo yari yaracuze ngo bijye bikoreshwa mu nzu ya Yehova.
-